|
Nimwishime muri Nyagasani”. Ayo ni amagambo meza agize insanganyamatsiko Nyirubutungane Papa Benedigito wa XVI yaduhaye mu rwego rwo kwitegura umunsi mpuzamahanga w’ urubyiruko, tuzizihiza tariki ya 1 Mata uyu mwaka.
Twifuza ko aya magambo meza Pawulo mutagatifu yandikiye abanyafilipi mu bibazo bikomeye bari bafite, aba intego ya buri wese; cyane cyane buri mukristu wa Paruwasi yacu ya Rulindo.
Nibyo koko, Imana umubyeyi wacu yaturemye idukunze kugira ngo tubeho twishimye. Uwo niwo mugambi w’ Imana, ugomba no kuba uwacu twese, mu gihe twemera ko turi abana b’ Imana koko. Ubwo rero tuzi neza ko Imana ihari kandi ishaka ko twishima; nibidushimishe, maze tuberwe no kwakira ibyo byishimo Imana iduha muri Kristu Yezu.
Ariko kandi, ntitwirengagije ko muri iki gihe hari n’ ibibazo byinshi kandi bibangamiye k’ uburyo bukomeye ibyo byishimo: ubukene, amakimbirane mu miryango yacu, inzangano, indwara zidakira kandi zigaragaza mu buryo bwinshi; imihindukire y’ isi itandukanye kandi ivuguruzanya n’ urukundo rw’ Imana. Ibyo byose, kimwe n’ibindi tutavuze umuntu yaba ahura nabyo, bituma ubuzima buba bubi maze ibyishimo bikabura! Ndetse bikarushaho gukomera iyo dusanze ari n’ ibibazo tudafitiye ibisubizo! Bishobora gutuma umuntu yanga ubuzima.
Ibyo byose, Imana nayo irabizi kandi ntibyerengangiza. Koko ni Yezu wenyine ufite igisubizo cyabyo nk’ uko Ivanjili ibitubwira kenshi!
Urugero ni nk’ igihe umuhengeri mwinshi wateye ubwato yarimo, arikumwe n’ abigishwa be, bihutiye kumukangura bamubwira bati: “Mwigisha ntacyo bigutwaye, ko tugiye gushira!” nuko arakanguka, akangara inyanja ati: “ceceka ! Tuza!” Nuko umuyaga urahosha, ituze riba ryose. Hanyuma Yezu arababaza ati: “ icyabateye ubwoba ni iki ? Mbese ntimuragira ukwemera? (reba Mk 4,37-40).
Icy’ ingenzi rero ni uko natwe twemera kugendana na Yezu mu buzima bwacu, maze tukamutabaza igihe cyose duhuye n’ ibitugoye! Iki gihe turimo, nacyo kiradusaba kwemera ko Yezu ariwe ufite ububasha bwo gutuma tukinyuramo neza! Aho niho tuzakura ibyishimo by’ ukuri.
Bakristu Bavandimwe; dukunde Yezu Kristu wemeye kuza kudukiza. Twemere rero kuyoborwa na We. Dukunde kandi twitangire Kiliziya idufasha mu kwemera. Dukunde Paruwasi yacu ikomeze ibere bose ikimenyetso cy’ umukiro dukesha Kristu Yezu!
Padiri Damien KIMENYI.









